Imirindi Yuwiteka Lyrics
- Genre:Gospel
- Year of Release:2023
Lyrics
Imirindi Yuwiteka - Ambassadors of Christ Choir
...
1.Yewe yewe mwana w' umuntu umva amagambo y'Uwiteka ati nijye waremye iyisi, isi nibyuzuyemo byose nyuma yibyo byose fata umukungu w'isi ni remera.
Namuremye mukunze murutisha ibindi biremwa muha no kugira ishusho yanjye ariko kuko kwifuza amaso ye arangomera yitandukanya n'ubwiza bwanjye arigendera.
Chorus
Umva imirindi y'Uwiteka aragushaka
yewe yewe umva arabaza mwana w'umuntu urihehe,urihe mwana w'umuntu urahamagarwa uwakuremya aragushaka garuka murugo×2
2.Ese niki mwana w'umuntu gitumye uhemuka kumuremyi,ukanatumbiri iby'iyisi kandi bizashirana nayo,umutima ukajya wibaza uti iyo mana bavuga ibahe ubundi imaze iki? mutima wanjye tuza unywe kandi urye ntakibazo uratunze ikindi se niki? nyamara ntiwibuke ko iherezo ryinzira zawe ririmukuboko kwayo niyitegeka.
Chorus
Umva imirindi y'Uwiteka aragushaka, yewe yewe umva arabaza mwana w'umuntu urihehe,urihe mwana w'umuntu urahamagarwa uwakuremya aragushaka garuka murugo×2
3.None umva mwana w'umuntu Uwiteka numunyembabazi, ubwe yarirahiriye ati sinzibuka amafuti yawe,nyuma yibyo byose nzabababarira bose abazangarukira bose none benedata tugatukirumukiza ijwi rye rikiduhamagara tuzirikana yuko iryo jwi ntirihoraho nimuze twitabe bigishoboka.
Chorus
Umva imirindi y'Uwiteka aragushaka,yewe yewe umva arabaza mwana w'umuntu urihehe, urihe urihe mwana w'umuntu urahamagarwa uwakuremya aragushaka garuka murugo×3