Iby'Imana ikora Lyrics
- Genre:Gospel
- Year of Release:2021
Lyrics
Iby'Imana ikora - Papi Clever & Dorcas
...
Ibyo Imana ikora biradutangaza
Nta n'uwabimenya uko biri
(Ariko icyo nzi ni uko ibyo Imana ishaka ari byo nkwiriye gukora)*2
Mu rugendo ntabwo nabimenya byose ariko nzi ko nzabimenya
(Ni kuki turizwa n'ibyago biriho kandi ari ibyo mu gihe gito)*2
Yesu nzi ko ufite amagare ibihumbi harimo n'iryo wangeneye
(Icyo wampitiyemo ni ukugira ngo nzagere mu Ijuru amahoro)*2
Kandi nk'uko Eliya yajyanywe n'ingoga nange uko ni ko nzava mu isi
(Ubwo ibyago byose bizaba bishize hariho guhimbaza Imana)*2
Tuzaba ibihumbi turamya Umukiza tuzamuririmbira twese
(Uri Imana ikiranuka muri byose ku buntu n'inama utugira)*2
Ubu ntegereje kandi ndihanganye kuzasobanukirwaa byosee
(Mfite ibyiringiro bifite ubugingo mfite umugabane mu Ijuru)*2