Amakuru y'umurwa Lyrics
- Genre:Gospel
- Year of Release:2021
Lyrics
Amakuru y'umurwa - Papi Clever & Dorcas
...
Nkunda kumv' amakuru y' umurwa uri kur' ahatagera ibyago, kand' umucyo n' umwana w' intama umunsi umwe nzawinjiramo.
Haleluya, ni ko mvuz' impundu! Haleluya, nzinjira mu murwa! Haleluya, ndi hafi kujyamo umuns' umwe nzawinjiramo.
2. Nta marir' aba mur' uwo murwa nta muruh' ubayo n' intambara. Nta n' indwara ishobora kubayo. Umuns' umwe nzawinjiramo.
Haleluya, nuzuy' ibyishimo. Haleluya, nzinjira mu murwa. Haleluya, ndi hafi kujyayo. Umunsi umwe nzawinjiramo.
3. Abazajya mur' icyo gihugu, bazaba bambay' imyenda yera .Babikiw' ikamba ry' izahabu. Umuns' umwe nzakigeramo.
Haleluya, nta gushidikanya. Mw' ijuru hariy' umunezero. Nta bw' umubabar' uba mw' ijuru. Niringiye kuzinjiramo