Ndakubabariye Lyrics
- Genre:Gospel
- Year of Release:2023
Lyrics
Ndakubabariye - Israel Mbonyi
...
Nongera nkubita amavi hasi Nsenga ubugira kabiri Nagira ngo ntondekanye amajambo Ntabura iribanza n’iriheruka Kuko nayobye kenshi nkamushavuza Sinashyikira ubwiza bwe Nuko nkihamagara imbabazi ziwe ziritaba Ntaragira icyo mvuga zirampobera Ziti ngwino unsange mutima nkunda cyane Ndakubabariye Ziti ngwino unsange mutima nkunda cyane Ndakubabariye Nakumenye kera ukiri urusoro Ngushyiriraho guhanura Karindwi inshuro ibihumbi byinshi Ndakubabariye Nuko nkihamagara imbabazi ziwe ziritaba Ntaragira icyo mvuga zirampobera Ziti ngwino unsange mutima nkunda cyane Ndakubabariye Ziti ngwino unsange mutima nkunda cyane Ndakubabariye Nakumenye kera ukiri urusoro(kera utarabaho) Ngushyiriraho guhanura(ngushyiraho ikimenyetso) Karindwi inshuro(uri uwanjye ndagukunda)ibihumbi byinshi(nukuri) Ndakubabariye Eeh ngikomanga nsanganirwa Nizo mbabazi ze zirampobera(atsindagira ndakomanga) Eeh ngikomanga(eeeh)nsanganirwa(nsanganirwa) Nizo mbabazi ze zirampobera Nakumenye kera ukiri urusoro(iyoo kera utarabaho) Ngushyiriraho guhanura(nkugarura mu ngobyi) Karindwi inshuro(nkwegereza hafi yanjye)ibihumbi byinshi(nukuri) Ndakubabariye (iyi ni indahiro oooh) Nakumenye kera ukiri urusoro(ayee umva ayo mahirwe) Ngushyiriraho guhanura(ntagereranywa) (ubuntu bwanjye buraguhagije)Karindwi inshuro ibihumbi byinshi Ndakubabariye Eeh ngikomanga nsanganirwa Nizo mbabazi ze(mbabazi ze maze)zirampobera (ansanganira ateze amaboko)Eeh ngikomanga nsanganirwa Nizo mbabazi ze zirampobera Nuko nkihamagara(nuko nkihamagara)imbabazi ziwe ziritaba (ntarabumbura akanwa)Ntaragira icyo mvuga(eeeh) zirampobera(zirampobera) Ziti ngwino unsange mutima nkunda cyane(ngwino unsange mutima) Ndakubabariye (ngwino unsange)Ziti ngwino unsange(ngwino unsange mwana wanjye)mutima nkunda cyane Ndakubabariye Karindwi inshuro ibihumbi Ndakuba, (ndakuba)ndakubabariye (eeeh ubimenye)Karindwi inshuro ibihumbi Ndakuba, ndakubabariye